Ku bufatanye n’umuryango wa Rotary Club Fulton wo muri Leta ya Missouri, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuryango wa Rotary Club Kibungo Mont Gisaka ukorera mu Karere ka Ngoma wahaye abanyeshuri bo kigo cy’ishuri cya Gashanda inkunga y’amatara ijana akoresha imirasire y’izuba, kuri uyu wa 29 Werurwe.
Aya matara yahawe abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu bo muri iki kigo mu rwego rwo kuzamura imyigire n’imitsindire yabo, dore ko mu myaka ibiri ishize iri shuri ritagaragaje umusaruro mwiza mu bizamini bisoza umwaka.
Mbere yo gutanga iyi nkunga, buri mwana wahawe itara yateye igiti kimwe anasezerana kuzacyitaho kugeza gikuze. Ibi bikaba byarabaye mu muganda wahuje abayobozi, abanyeshuri, abarimu n’abaturage batandukanye ku rwego rw’Akarere, Umurenge, Akagari ndetse n’umudugudu.
Rev. Pasteur Mahoro Ernest, umuyobozi wa Rotary Kibungo Mont Gisaka yasabye abana bateye ibiti ko bagomba kubikurikirana kandi bakaba banagomba gukoresha amatara bahawe kugira ngo bagere ku ntego atangiwe.
Nyuma yo kwerekana uko amatara akoreshwa, Mahoro hamwe n’abanyamuryango ba Rotary Club Kibungo Mont Gisaka bakanguriye abanyeshuri bahawe amatara ko bagomba kuyakoresha neza umurimo wagenewe.
Banamenyesheje ubuyobozi bw’ishuri rya Gashanda ko ubufatanye buzakomeza, ko hateganywa gutangwa andi matara ndetse n’isomero rito niba imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri igaragaje umusaruro.
Nyuma y’umuganda, abayobozi batandukanye ndetse n’uhagarariye ababyeyi kuri iri shuri bashima ubufatanye bwa Rotary club Kibungo Mont Gisaka, banizeza abari aho ko bagiye kongera imbaraga kugira ngo abana bo kuri iri shuri bige kandi batsinde neza.
Rotary Club Kibungo Mont Gisaka, ni imwe muri za Rotary nshya ziheruka kwemerwa mu kwezi kwa Werurwe ku rwego mpuzamahanga na Rotary International. Yashinzwe mu rwego rwo kongera umuvuduko w’iterambere ry’Akarere ka Ngoma n’abaturage bako ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange.
No comments:
Post a Comment