Urugwiro rwinshi, akanyamuneza n’ibyishimo
nibyo byaranze umugoroba wa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena ku bagize
Rotary Club ya “Kibungo Mont Gisaka” yo
mu Karere ka Ngoma ubwo yakiraga abashyitsi b’inshuti baturutse muri Rotary
Club yo mu Mujyi wa Fulton ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iri
tsinda ry’abashyitsi bo muri iyi Rotary Club ya Fulton, imaze imyaka irenga 60 ishinzwe,
ryari rigizwe n’abantu icumi biganjemo abasore n’inkumi barangije amasomo muri Kaminuza
yitwa Westminster College, ho muri Leta ya Utah
muri Amerika. Bari barangajwe imbere n’uwitwa Dr Bob Hansen, washinze umuryango utegamiye kuri Leta witwa Humanity
for Children ukorera mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba birimo Tanzaniya,
Kenya, Uganda n’u Rwanda.
Baje gusura Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka yo mu Karere
ka Ngoma ho mu Ntara y’u Burasirazuba bw’u Rwanda mu kurushaho gushimangira
ubumwe n’ubufatanye izi Rotary zombi zifitanye.
Mu byishimo byinshi, Pastor Mahoro Ernest, umuyobozi wa
Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka yashimangiye ko kuvuka kw’iyi Rotary Club
ayobora kwashingiye ahanini ku kuba yarakoreye ingendo muri Let Zunze Ubumwe z’Amerika
akakirwa na Rotary Club ya Fulton akahakura igitekerezo cyo kuzana umuryango nk’uyu
mu Karere akomokamo ka Ngoma.
Abasore n'inkumi baturutse muri Amerika biganjemo abiga muri Westminster College yo muri Leta ya Utah |
Mu buhamya urubyiruko rwazananye na Dr
Bob rwatanze rwavuze ko rwajyaga rusoma u Rwanda
mu mateka rukagira amatsiko menshi yo kuzakandagira ku butaka bwarwo. Umwe muri
bo yavuze ati “U Rwanda twasanze ari igihugu cy’icyitegerezo ku muntu wese kuko
ubona neza urugero rw’abantu bafite icyerekezo barimo baganaho.” Undi w’imyaka
w’imyaka 22 we yavuze ko yabonye Abanyarwanda nk’abantu bahorana urugwiro ku
babagana.
Muri uku kwakirana, abagize Rotary zombi basangiye ibyo
kunywa n’ibyo kurya birimo “igitoki”
gifatwa nk’umwihariko n’umwimerere wo mu gace kitwa “Igisaka” izina rya kera ryitwaga igice kinini cy’Akarere ka Ngoma.
Muri Werurwe uyu mwaka, abagize Rotary Club ya Fulton
baheruka guha inkunga y’amatara akoresha imirasire y’izuba iyi Rotary ya Gisaka
nayo iyishyikiriza abanyeshuri bo mu murenge
wa Gashanda ho muri aka Karere.
Rotary Club Kibungo Mont Gisaka ni imwe muri za Rotary nshya
ziheruka kwemerwa ku isi. Yatangijwe kuwa 27 Ugushyingo 2013. Igizwe n’abantu
30 biganjemo abakomoka muri aka karere barimo umuyobozi wako Nambaje Aphrodis, abakozi
ba Leta mu nzego zinyuranye, abanyamadini, abarezi, abacuruzi, ba
rwiyemezamirimo n’abandi.
Tariki ya 12 Nyakanga 2014, mu Karere ka Ngoma, iyi Rotary
Club ya Kibungo Mont Gisaka izakora ibirori byo kwambika abanyamuryango bayo
imidari ibemerere kwinjira ku mugaragara mu ruhando rw’abagize umuryango wa
Rotary Club ku Isi.
![]() |
Dr Bob yahaye abagize Rotary Club ya Gisaka ikirango cya Rotary Club ya Fulton nk'ikimenyetso cy'ubufatanye |
Mu
Rwanda, iyi Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka ije
yiyongera ku zisanzwe mu Rwanda zirimo Mont Jali, Kigari Virunga, Club Doyen,
Rotary Club Kigali Gasabo na Rotary Club Butare.
Rotary Club cyangwa se Rotary
International ni imiryango imenyerewe kandi iba hirya no hino ku Isi ; aho
abayigize bambara umudari usa ubaranga aho bari hose kandi bakagira inshingano
zo gufashanya aho bahuriye hose ku isi.
Ku isi yose hari Rotary Club zigera ku 34,282 izi zikaba
abarotariye barenga miliyoni 1.2.
Buri wa Gatatu wa buri cyumweru, abagize
Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka bahurira ahitwa Holiday Hotel (Kwa Mahera) baganira
kuri gahunda n’ibikorwa bya kimuntu bakora mu Karere ka Ngoma hagamijwe iterambere
rirambye ryako n’abahatuye.
No comments:
Post a Comment