![](https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEg4ePRlFp36yqwOyZCeXPw93QsgzYVaE2OrwufslCSwefW7P-trYZWOmFitlo-qeBTws19Ndcua-1-RXWzHlAj5MmU6aqbCnjQ4qdSL5iYgczOMWGI_zG-RYKy8jbDOThOCTAB0wR5q3LMW/s1600/img-20131129-wa0006_1_-d1333.jpg)
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2013, Akarere ka Ngoma katangije Rotary Club, uyu akaba ari umuryango uhuriza hamwe abantu b’ingeri zinyuranye bagamije iterambere binyuze mu bikorwa bya kimuntu.
Uyu muryango urimo n’umuyobozi w’Akarere, Nambaje Aphrodise, ugizwe n’abantu 30 biganjemo abakomoka muri aka karere barimo abakozi ba Leta, abanyamadini, ba rwiyemezamirimo n’abandi.
Iyi Rotary Club ije yiyongera ku zisanzwe mu Rwanda zirimo Mont Jali, Virunga, Rotary Club Kigali na Rotary Club Butare.
Iyi Rotary Club ije yiyongera ku zisanzwe mu Rwanda zirimo Mont Jali, Virunga, Rotary Club Kigali na Rotary Club Butare.
Umuyobozi w’Akarere, Nambaje, yavuze ko uku guhurira hamwe muri Rotary Club bizateza imbere aka Karere mu ngeri nyinshi. Yavuze ko afite inzozi ko mu gihe cya vuba uyu muryango uzatangira kugaragaza ibikorwa by’urkundo nk’imwe mu nshingano zayo.
Yagize ati “Ntabwo nzi isaha ariko ndifuza ko mu 2014 cyangwa 2015 twazaba dufite umudugudu uzaba warubatswe na Rotary Club ya Ngoma”.
Yongeraho ko iyi Rotary yitezweo kuzahindura ubuzima bw’abaturage ba Ngoma mu rwego rw’iterambere rusange ry’Igihugu, ati “Turifuza impinduka z’iyi Si ikarushaho kuba nziza.”
Aganira na IGIHE, Pastori Mahoro Erneste wo mu itorero ry’Abangilikani muri Paruwase ya Gahima, wafashe iya mbere mu ishingwa ry’iyi Rotary yavuze ko ubu buryo yaburangiwe n’abo mu bihugu yatembereyemo nk’inzira ihamye yo gushakira ibisubizo ibibazo by’aho atuye.
Yagize ati “Iki gitekerezo, nagize amahirwe yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nganira n’abantu b’inshuri zanjye baba muri Rotary mbaganirije ku bibazo dufite bangira inama ko twashinga Rotary tukajya dukora imishinga inyuranye bakajya banadutera inkunga ariko babinyujije muri Rotary ; ibyo nabiganiriye n’Akarere barabyemera nshaka n’abandi bantu numva ko twafatanya mu gutangira iyi Rotary baranyemerera nuko njya i Kigali gushaka abatubanjirije mu gushing Rotary baranyemerera, ubu tukaba natwe duteganya kujya mu ruhando rw’abandi barotariye.”
![](https://blogger.googleusercontent.com/img/b/R29vZ2xl/AVvXsEgFHorUZukU4GCAZX-KFzUClLEbKx9f2bQdg_arEeyCXfCByZdoRi-wCsRx_Gb7HesJtTa7H6VZhtGBGG5XXhfW-cm2TfgGU-PnKO_4j4T1MIFKVNjZS6M85jONr54UJmT8U9pmeZb9gEcf/s1600/rotary+logo+final+.png)
Parfait Bushabizwa, umwe mu bayobozi ba Rotary Club ya Mont Jali isanzwe ikorera i Kigali, ari nabo bazafasha mu guhugura abagize iyi Rotary nshya ya Ngoma, yasobanuriye aba banyamuryango b’iyi Rotary ya Ngoma bimwe mu bikorwa izindi Rotar zamaze kugeraho zirimo kubakira abantu bo mu Karere ka Rulindo n’ibindi.
Yasobanuye ko nyuma yo gushinga Rotary Club Ngoma ubu aba banyamuryango bazajya bahura kabiri mu kwezi, mu gihe cy’amezi atandatu aho bazajya bigishwa amategeko n’amahame agenga za Rotary.
Nyuma yaho bazarahira basinye babone guhabwa ibyangombwa bibinjiza mu muryango mugari w’abarotariye ari nabwo bazatangira ibikorwa bya kiremwamuntu bakorana n’izindi Rotary Clubs zo hirya no hino ku Isi.
Ni abantu baba bafite ubumenyi butandukanye baba mu baturage (communaute) bishyira hamwe kugira ngo bateze imbere abaturage b’aho batuye.
Rotary Club cyangwa se Rotary International ni imiryango imenyerewe kandi iba hirya no hino ku Isi ; aho abayigize bambara umudari usa ubaranga aho bari hose kandi bakagira inshingano zo gufashanya aho bahuriye hose ku isi.
Ku isi yose hari Rotary Club zigera ku 34,282 izi zikaba abarotariye barenga miliyoni 1.2.
Abarotariye ubusanzwe bakunze guhurira ahantu hazwi inshuro imwe mu Cyumweru bagasangira icyo kunywa cyangwa se amafunguro bategura gahunda z’ibikorwa bya kimuntu bakorera sosiyete batuyemo mu kugana ku iterambere rirambye.
Source: IGIHE
No comments:
Post a Comment