Thursday, 12 June 2014

Rotary Club ya Fulton muri Amerika yasuye iya Kibungo Mont Gisaka

Urugwiro rwinshi, akanyamuneza n’ibyishimo nibyo byaranze umugoroba wa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena ku bagize Rotary Club ya “Kibungo  Mont Gisaka” yo mu Karere ka Ngoma ubwo yakiraga abashyitsi b’inshuti baturutse muri Rotary Club yo mu Mujyi wa Fulton ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iri tsinda ry’abashyitsi bo muri iyi Rotary Club ya Fulton, imaze imyaka irenga 60 ishinzwe, ryari rigizwe n’abantu icumi biganjemo abasore n’inkumi barangije amasomo muri Kaminuza yitwa Westminster College, ho muri Leta ya Utah muri Amerika. Bari barangajwe imbere n’uwitwa Dr Bob Hansen, washinze umuryango utegamiye kuri Leta witwa Humanity for Children ukorera mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba birimo Tanzaniya, Kenya, Uganda n’u Rwanda.

Baje gusura Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka yo mu Karere ka Ngoma ho mu Ntara y’u Burasirazuba bw’u Rwanda mu kurushaho gushimangira ubumwe n’ubufatanye izi Rotary zombi zifitanye.

Mu byishimo byinshi, Pastor Mahoro Ernest, umuyobozi wa Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka yashimangiye ko kuvuka kw’iyi Rotary Club ayobora kwashingiye ahanini ku kuba yarakoreye ingendo muri Let Zunze Ubumwe z’Amerika akakirwa na Rotary Club ya Fulton akahakura igitekerezo cyo kuzana umuryango nk’uyu mu Karere akomokamo ka Ngoma.


Abasore n'inkumi baturutse muri Amerika biganjemo abiga muri Westminster College yo muri Leta ya Utah

Mu buhamya urubyiruko rwazananye na Dr Bob rwatanze rwavuze ko rwajyaga rusoma u Rwanda mu mateka rukagira amatsiko menshi yo kuzakandagira ku butaka bwarwo. Umwe muri bo yavuze ati “U Rwanda twasanze ari igihugu cy’icyitegerezo ku muntu wese kuko ubona neza urugero rw’abantu bafite icyerekezo barimo baganaho.” Undi w’imyaka w’imyaka 22 we yavuze ko yabonye Abanyarwanda nk’abantu bahorana urugwiro ku babagana.

Muri uku kwakirana, abagize Rotary zombi basangiye ibyo kunywa n’ibyo kurya birimo “igitoki” gifatwa nk’umwihariko n’umwimerere wo mu gace kitwa “Igisaka” izina rya kera ryitwaga igice kinini cy’Akarere ka Ngoma.

Muri Werurwe uyu mwaka, abagize Rotary Club ya Fulton baheruka guha inkunga y’amatara akoresha imirasire y’izuba iyi Rotary ya Gisaka nayo iyishyikiriza abanyeshuri bo mu  murenge wa Gashanda ho muri aka Karere.

Rotary Club Kibungo Mont Gisaka ni imwe muri za Rotary nshya ziheruka kwemerwa ku isi. Yatangijwe kuwa 27 Ugushyingo 2013. Igizwe n’abantu 30 biganjemo abakomoka muri aka karere barimo umuyobozi wako Nambaje Aphrodis, abakozi ba Leta mu nzego zinyuranye, abanyamadini, abarezi, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo n’abandi.

Tariki ya 12 Nyakanga 2014, mu Karere ka Ngoma, iyi Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka izakora ibirori byo kwambika abanyamuryango bayo imidari ibemerere kwinjira ku mugaragara mu ruhando rw’abagize umuryango wa Rotary Club ku Isi.


Dr Bob yahaye abagize Rotary Club ya Gisaka ikirango cya Rotary Club ya Fulton nk'ikimenyetso cy'ubufatanye

Mu Rwanda, iyi Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka ije yiyongera ku zisanzwe mu Rwanda zirimo Mont Jali, Kigari Virunga, Club Doyen, Rotary Club Kigali Gasabo na Rotary Club Butare.

Rotary Club cyangwa se Rotary International ni imiryango imenyerewe kandi iba hirya no hino ku Isi ; aho abayigize bambara umudari usa ubaranga aho bari hose kandi bakagira inshingano zo gufashanya aho bahuriye hose ku isi.


Ku isi yose hari Rotary Club zigera ku 34,282 izi zikaba abarotariye barenga miliyoni 1.2.

Buri wa Gatatu wa buri cyumweru, abagize Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka bahurira ahitwa Holiday Hotel (Kwa Mahera) baganira kuri gahunda n’ibikorwa bya kimuntu bakora mu Karere ka Ngoma hagamijwe iterambere rirambye ryako n’abahatuye.


Wednesday, 4 June 2014

Kibungo Mont Gisaka strategic Plan 2014-2017


Axes
No
Strategic activities
Literacy and education
1
Support vocational training and skills development activities
3
Support functional literacy activities for aged people in all sectors of Ngoma District
3
Provide school fees and scholastic materials to 20 children who dropped out of school in Rurenge Sector
4
Support the construction of classrooms for 1 vocational training centre
Water and sanitation
5
Ensure access to water through the supply of water tanks to 2 schools of Sakara and Kibara in Murama Sector
6
Construct rain water tanks to Child headed families
7
Ensure access to water through water purification techniques
8
Ensure water access to people in Jarama Sector communities through the construction of water  gravity supply systems
9
Carry out a hygiene and sanitation awareness campaign within households (Toilets and water use) in Rurenge sector
Health
10
Construct 1 health post in Kibara of Mutenderi Sector
11
Conduct an awareness raising campaign on Sexual and Reproductive health targeting Kibungo town youth
Mother to child health
12
Support 64 poor families in combating malnutrition by setting up demonstration kitchen gardens
13
Train women on nutrition techniques and food preparation and cooking techniques in Rurenge Sector Rurenge
Prevention and conflit resolution
14
Conduct a survey on gender based violence in Ngoma District
15
Conduct a public awareness campaign on family related laws Disseminate family laws
Social and economic development
16
Train communities on savings through Village Savings and Loans Associations
17
Support environmental education by trees planting in schools in Rurenge sctor
18
Support projects promoting food production and the value chain process in Ngoma District

19
Building the capacity of Ngoma District Banana farmers by training on banana growing techniques and supply of quality plants

Rotarians honour Genocide victims

Rotarians on Friday honoured the memories of victims of the 1994 Genocide against the Tutsis in a walk-to-remember that started from Kigali Public Library to the Kigali Memorial Centre at Gisozi.
Senate president Jean Damascene Ntawukuriryayo, an honorary member of the Rotary family, led the walk. At the memorial site, the Rotarians laid a wreath on one of the graves and also contributed Rwf1, 110,000 for the maintenance of the site.
Pastor Antoine Rutayisire, the president of Rwanda Leaders Fellowship, commended the government for allowing Rwandans to remember the souls of those who died. He said that although genocide had happened before 1994, it was downplayed and only referred to as massacres.  
He called for a new Rwanda based on citizenship and not ethnicity.
“It is commendable that the government has invested in helping the young generation to appreciate what happened so that they can be part of the process that ensures that it never occurs again,” he added.
“The youth are the hope of the nation. Learn your country’s history and shape a vision for a better nation.”
Ntawukuriryayo stressed that Rwandans are determined to see that Genocide does not happen again. 
“Whatever happened to the Tutsi should not happen to anyone ever again in the world, especially in Rwanda. That is our objectiv,” he said.
Keza Kaitesi, a student at King David Academy said the visit to the memorial site was a deep learning experience.
The Rotarians came from six clubs of Mont Jali, Club Doyen, Kigali-Virunga, Kibungo Mont Gisaka Rotary Club, Gasabo and Butare. They were joined by Rotaractors from the College of Education and the College of Business and Economics as well as Kagarama Secondary School, King David Academy and Agahozo Shalom.

Ngoma : Hatangijwe Rotary Club


Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2013, Akarere ka Ngoma katangije Rotary Club, uyu akaba ari umuryango uhuriza hamwe abantu b’ingeri zinyuranye bagamije iterambere binyuze mu bikorwa bya kimuntu.

Uyu muryango urimo n’umuyobozi w’Akarere, Nambaje Aphrodise, ugizwe n’abantu 30 biganjemo abakomoka muri aka karere barimo abakozi ba Leta, abanyamadini, ba rwiyemezamirimo n’abandi.

Iyi Rotary Club ije yiyongera ku zisanzwe mu Rwanda zirimo Mont Jali, Virunga, Rotary Club Kigali na Rotary Club Butare.

Umuyobozi w’Akarere, Nambaje, yavuze ko uku guhurira hamwe muri Rotary Club bizateza imbere aka Karere mu ngeri nyinshi. Yavuze ko afite inzozi ko mu gihe cya vuba uyu muryango uzatangira kugaragaza ibikorwa by’urkundo nk’imwe mu nshingano zayo.

Yagize ati “Ntabwo nzi isaha ariko ndifuza ko mu 2014 cyangwa 2015 twazaba dufite umudugudu uzaba warubatswe na Rotary Club ya Ngoma”.

Yongeraho ko iyi Rotary yitezweo kuzahindura ubuzima bw’abaturage ba Ngoma mu rwego rw’iterambere rusange ry’Igihugu, ati “Turifuza impinduka z’iyi Si ikarushaho kuba nziza.”

Aganira na IGIHE, Pastori Mahoro Erneste wo mu itorero ry’Abangilikani muri Paruwase ya Gahima, wafashe iya mbere mu ishingwa ry’iyi Rotary yavuze ko ubu buryo yaburangiwe n’abo mu bihugu yatembereyemo nk’inzira ihamye yo gushakira ibisubizo ibibazo by’aho atuye.

Yagize ati “Iki gitekerezo, nagize amahirwe yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nganira n’abantu b’inshuri zanjye baba muri Rotary mbaganirije ku bibazo dufite bangira inama ko twashinga Rotary tukajya dukora imishinga inyuranye bakajya banadutera inkunga ariko babinyujije muri Rotary ; ibyo nabiganiriye n’Akarere barabyemera nshaka n’abandi bantu numva ko twafatanya mu gutangira iyi Rotary baranyemerera nuko njya i Kigali gushaka abatubanjirije mu gushing Rotary baranyemerera, ubu tukaba natwe duteganya kujya mu ruhando rw’abandi barotariye.”

Yongeraho ati “Ndatekereza ko hazahinduka ibintu byinshi, icya mbere ni imyumvire. Tuzahura n’abantu bose bahagarariye abaturage ba Ngoma bityo imyumvire nimara guhinduka iterambere ryacu rizoroha, turifuza ko twahurira hamwe tugakora imishinga iteza imbere aka karere by’umwihariko uyu murenge wa Kibungo kuko abenshi ari ho dutuye. ”

Parfait Bushabizwa, umwe mu bayobozi ba Rotary Club ya Mont Jali isanzwe ikorera i Kigali, ari nabo bazafasha mu guhugura abagize iyi Rotary nshya ya Ngoma, yasobanuriye aba banyamuryango b’iyi Rotary ya Ngoma bimwe mu bikorwa izindi Rotar zamaze kugeraho zirimo kubakira abantu bo mu Karere ka Rulindo n’ibindi.

Yasobanuye ko nyuma yo gushinga Rotary Club Ngoma ubu aba banyamuryango bazajya bahura kabiri mu kwezi, mu gihe cy’amezi atandatu aho bazajya bigishwa amategeko n’amahame agenga za Rotary.

Nyuma yaho bazarahira basinye babone guhabwa ibyangombwa bibinjiza mu muryango mugari w’abarotariye ari nabwo bazatangira ibikorwa bya kiremwamuntu bakorana n’izindi Rotary Clubs zo hirya no hino ku Isi.



Ni abantu baba bafite ubumenyi butandukanye baba mu baturage (communaute) bishyira hamwe kugira ngo bateze imbere abaturage b’aho batuye.

Rotary Club cyangwa se Rotary International ni imiryango imenyerewe kandi iba hirya no hino ku Isi ; aho abayigize bambara umudari usa ubaranga aho bari hose kandi bakagira inshingano zo gufashanya aho bahuriye hose ku isi.

Ku isi yose hari Rotary Club zigera ku 34,282 izi zikaba abarotariye barenga miliyoni 1.2.

Abarotariye ubusanzwe bakunze guhurira ahantu hazwi inshuro imwe mu Cyumweru bagasangira icyo kunywa cyangwa se amafunguro bategura gahunda z’ibikorwa bya kimuntu bakorera sosiyete batuyemo mu kugana ku iterambere rirambye.

Source: IGIHE

Rotary Club Kibungo Mont Gisaka yahaye abanyeshuri amatara akoresha imirasire y’izuba


Ku bufatanye n’umuryango wa Rotary Club Fulton wo muri Leta ya Missouri, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuryango wa Rotary Club Kibungo Mont Gisaka ukorera mu Karere ka Ngoma wahaye abanyeshuri bo kigo cy’ishuri cya Gashanda inkunga y’amatara ijana akoresha imirasire y’izuba, kuri uyu wa 29 Werurwe.


Aya matara yahawe abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu bo muri iki kigo mu rwego rwo kuzamura imyigire n’imitsindire yabo, dore ko mu myaka ibiri ishize iri shuri ritagaragaje umusaruro mwiza mu bizamini bisoza umwaka.

Mbere yo gutanga iyi nkunga, buri mwana wahawe itara yateye igiti kimwe anasezerana kuzacyitaho kugeza gikuze. Ibi bikaba byarabaye mu muganda wahuje abayobozi, abanyeshuri, abarimu n’abaturage batandukanye ku rwego rw’Akarere, Umurenge, Akagari ndetse n’umudugudu.


Rev. Pasteur Mahoro Ernest, umuyobozi wa Rotary Kibungo Mont Gisaka yasabye abana bateye ibiti ko bagomba kubikurikirana kandi bakaba banagomba gukoresha amatara bahawe kugira ngo bagere ku ntego atangiwe.

Nyuma yo kwerekana uko amatara akoreshwa, Mahoro hamwe n’abanyamuryango ba Rotary Club Kibungo Mont Gisaka bakanguriye abanyeshuri bahawe amatara ko bagomba kuyakoresha neza umurimo wagenewe. 

Banamenyesheje ubuyobozi bw’ishuri rya Gashanda ko ubufatanye buzakomeza, ko hateganywa gutangwa andi matara ndetse n’isomero rito niba imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri igaragaje umusaruro.

Nyuma y’umuganda, abayobozi batandukanye ndetse n’uhagarariye ababyeyi kuri iri shuri bashima ubufatanye bwa Rotary club Kibungo Mont Gisaka, banizeza abari aho ko bagiye kongera imbaraga kugira ngo abana bo kuri iri shuri bige kandi batsinde neza.

Rotary Club Kibungo Mont Gisaka, ni imwe muri za Rotary nshya ziheruka kwemerwa mu kwezi kwa Werurwe ku rwego mpuzamahanga na Rotary International. Yashinzwe mu rwego rwo kongera umuvuduko w’iterambere ry’Akarere ka Ngoma n’abaturage bako ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange.

SOURCE: IGIHEfultonsun