Nyuma y’amezi hafi atanu bagize
igitekerezo bakanatangira guhura, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12
Nyakanga 2014, muri Ngoma hatangijwe ku
mugaragaro Rotary Club yitwa Kibungo Mont Gisaka igizwe n’abanyamuryango 32.
Iyi
Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka ije ari iya gatandatu yiyongera kuri Rotary
Club zisanzwe mu Rwanda ari zo Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen,
Rotary Club Kigali Gasabo na Rotary Club ya Butare. Izi zose zikaba zifite
abanyamuryango barenga ijana.
Ibirori
byo kurahira kw’aba banyamuryango bemewe muri Rotary International byabereye mu
nzu mberabyombi y’aka Karere, aho aba banyamuryango bose bambitswe imidari
ibemerera kuba abanyamuryango.
Iyi
Rotary Club nshya yahawe icyemezo cy’uko yemewe mu ruhando rw’izindi Rotary
zikorera hirya no hino ku Isi, kandi ko abanyamuryango bayo bashobora noneho
gutangira kugira uruhare rufatika mu bikorwa binyuranye biranga abagize
umuryango wa Rotary International.
Uretse
kwambara umudari kandi, abanyamuryango bose basomye indahiro ikubiyemo amahame
bazagenderaho n’igihango biyemeje kutazatatira biha n’inshingano zo gufasha
umuryango mugari bakomokamo.
Dr
Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge
wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yabanje gusobanurira aba banyamuryango
bashya ko nawe asanzwe ari umwe mu bantu barenga miliyoni 1,2 b’abarotariye.
Yabasabye ko bakwagura uyu muryango binjizamo abandi banyamuryango benshi
kabone n’ubwo byaba bigoranye.
Yagize
ati “Rotary Club ni umuryango urimo abantu bicishije bugufi ariko bakora
ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Imyumvire abantu bari
bafite kuri za Rotary Club yarahindutse, ntabwo Rotary ijyamo abantu
b’ibitangaza nk’uko kera twabyumvaga, niyo mpamvu ntashidikanya ko n’izindi
club zizavuka.”
Mu
bandi bafashe ijambo harimo Jean Runuya, umuyobozi wa Rotary Club ku rwego
rw’Intara ya 9150 (Iyi ntara igizwe n’ibihugu bya Burundi, Cameroun, Congo,
Gabon, Guinee Equatoriale, RCA, RDC, Rwanda, Sao Tome et Principe na Tchad)
wibukije aba banyamuryango bashya inshingano zabo yakubiye mu byiciro bitatu;
kumenyekanisha Rotary, kwagura umuryango bongera abanyamuryango bashya no
kugira ibikorwa biteza imbere aho batuye.
Runuya
yashimiye cyane Rotary Club Mont Jali yarandase ikanafasha Kibungo Mont Gisaka
mu kuvuka kwayo. Yavuze kandi ko gihe gito kiri imbere mu turere twa Musanze na
Nyagatare naho hazavuka izindi Rotary Club.
Rev.
Pastor Mahoro Ernest, umuyobozi mushya w’iyi Rotary Club yambitswe umudari
w’icyubahiro wambarwa n’abayobozi ba za Rotary. Mu rwego rwo kumushimira akazi
gakomeye yakoze ko gutangiza iyi Rotary,
Rev. Pastor Mahoro yahawe ishimwe ry’undi mudari ubusanzwe wambikwa
umuyobozi wa Club iba yatanze inkunga y’amadorali igihumbi (arenga 650,000Rwf)
mu muryango wa Rotary.
Abagize
Rotary Club bambara umudari usa ubaranga aho bari hose. Bafite inshingano zo
gufashanya aho bahuriye hose ku isi.
Ku
isi yose hari Rotary Club zigera ku 34,282 izi zikaba abarotariye barenga
miliyoni 1.2.
Ends