Abanyamuryango ba Kibungo mont Gisaka rotary Club bifatanije mu muganda n’abatuye umurenge wa Kibungo bashyira ibimenyetso bigaragaza ahari dos d’âne ziherutse gushyirwa mu mujyi wa Kibungo zatunguraga abayobozi b’ibinyabiziga kuko zitagaragaraga neza.
Kibungo mont gisaka rotary club ni ihuriro ry’abantu batandukanye bo mu karere ka ngoma bafite ubumenyi butandukanye bishyize hamwe ngo bagire icyo bazajya bakora gifite inyungu rusange mu muryango nyarwanda w’aho bari.
Mu mujyi wa Kibungo hari haherutse kuvugururwa dos d’anne zari zirimo hashyirwamo izijyanye n’igihe zari zimaze igihe zishyizweho, ariko nta bimenyetso bizigaragaza kuburyo akenshi wasangaga zitungura abayobozi b’ibinyabiziga.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro cyane kuko kuba iyi mirongo itariho byatezaga ibibazo yaba kubagenzi ndetse no kubafite ibinyabiziga.
Ngendahimana Justin umwe mu batwara ibinyabiziga yagize ati ” zakundaga kudutungura kuko wikangaga uzigezeho bigatuma wiceka umukiriya akitotomba. Nko kubantu batahazi ho ni ikibazo gikomeye yashoboraga kuba yanakora impanuka kuko utazibonye uba ubona umuhanda uterereye ukaza wihuta bikaba ibibazo.Ubu ni byiza rwose hari kugaragara kubera imirongo.”
Kubandi bayobozi b’ibinyabiziga nabo bemeza ko byabateraga impungenge kuhanyura kuko kubera nta mirongo yagaragazaga izo dos d’âne,iyo wahageraga hari nk’ikindi kinyabiziga kigukurikiye hari ubwo cyendaga kukugonga ufashe feri kuko cyo cyabaga kitabona ko imbere hari inkomyi ya dos d’âne nacyo ngo kigabanye.
Umuryango Kibungo mont gisaka rotary Club utangaza ko mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro muri uku kwezi bari bahisemo gukora ku mihanda, maze kubufatanye na police hamwe n’akarere batoranya ko bagomba gushyira ibimenyetso kuri za dos d’âne ziherutse kubakwa mu muhanda ujya mu mujyi wa Kibungo.
Mahoro Ernest umuyobozi wa Kibungo mont Gisaka rotary club, yagize ati”Ni igikorwa twakoze ngo dufashe abagana umujyi wa Kibungo ndetse n’abahatuye muri rusange nkuko twari twabiganiriyeho na police hamwe n’ubuyobozi bw’aka karere bakagaragaza ko twahera ku gushyiraho ibirango bya dos d’âne .”
Umuryango Kibungo mont gisaka rotary club uvuga ko ibikorwa bifite inyungu rusange bazakomeza kubikora aho batuye, harimo gushyiraho isomero rusange mu ishuri rya Gashanda mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kongera ubumenyi.
Ubushobozi bwo gukora ibikorwa by’ iterambere, abanyamuryango ba rotary club bavuga ko bubavamo ubwabo kuko ari bo bikora kumufuka.
Umuryango rotary club ni umuryango mpuzamahanga, udaharanira inyungu ugenda ugira udushami hirya no hino mu gihugu.