Sunday, 13 July 2014

KIBUNGO MONT GISAKA, Rotary Club nshya ya 6 mu Rwanda


Nyuma y’amezi hafi atanu bagize igitekerezo bakanatangira guhura, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nyakanga 2014, muri Ngoma hatangijwe ku mugaragaro Rotary Club yitwa Kibungo Mont Gisaka igizwe n’abanyamuryango 32.

Iyi Rotary Club ya Kibungo Mont Gisaka ije ari iya gatandatu yiyongera kuri Rotary Club zisanzwe mu Rwanda ari zo Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Rotary Club Kigali Gasabo na Rotary Club ya Butare. Izi zose zikaba zifite abanyamuryango barenga ijana.

Ibirori byo kurahira kw’aba banyamuryango bemewe muri Rotary International byabereye mu nzu mberabyombi y’aka Karere, aho aba banyamuryango bose bambitswe imidari ibemerera kuba abanyamuryango.



Iyi Rotary Club nshya yahawe icyemezo cy’uko yemewe mu ruhando rw’izindi Rotary zikorera hirya no hino ku Isi, kandi ko abanyamuryango bayo bashobora noneho gutangira kugira uruhare rufatika mu bikorwa binyuranye biranga abagize umuryango wa Rotary International.

Uretse kwambara umudari kandi, abanyamuryango bose basomye indahiro ikubiyemo amahame bazagenderaho n’igihango biyemeje kutazatatira biha n’inshingano zo gufasha umuryango mugari bakomokamo.



Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yabanje gusobanurira aba banyamuryango bashya ko nawe asanzwe ari umwe mu bantu barenga miliyoni 1,2 b’abarotariye. Yabasabye ko bakwagura uyu muryango binjizamo abandi banyamuryango benshi kabone n’ubwo byaba bigoranye.

Yagize ati “Rotary Club ni umuryango urimo abantu bicishije bugufi ariko bakora ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Imyumvire abantu bari bafite kuri za Rotary Club yarahindutse, ntabwo Rotary ijyamo abantu b’ibitangaza nk’uko kera twabyumvaga, niyo mpamvu ntashidikanya ko n’izindi club zizavuka.”

Mu bandi bafashe ijambo harimo Jean Runuya, umuyobozi wa Rotary Club ku rwego rw’Intara ya 9150 (Iyi ntara igizwe n’ibihugu bya Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinee Equatoriale, RCA, RDC, Rwanda, Sao Tome et Principe na Tchad) wibukije aba banyamuryango bashya inshingano zabo yakubiye mu byiciro bitatu; kumenyekanisha Rotary, kwagura umuryango bongera abanyamuryango bashya no kugira ibikorwa biteza imbere aho batuye.

Runuya yashimiye cyane Rotary Club Mont Jali yarandase ikanafasha Kibungo Mont Gisaka mu kuvuka kwayo. Yavuze kandi ko gihe gito kiri imbere mu turere twa Musanze na Nyagatare naho hazavuka izindi Rotary Club.




Rev. Pastor Mahoro Ernest, umuyobozi mushya w’iyi Rotary Club yambitswe umudari w’icyubahiro wambarwa n’abayobozi ba za Rotary. Mu rwego rwo kumushimira akazi gakomeye yakoze ko gutangiza iyi Rotary,  Rev. Pastor Mahoro yahawe ishimwe ry’undi mudari ubusanzwe wambikwa umuyobozi wa Club iba yatanze inkunga y’amadorali igihumbi (arenga 650,000Rwf) mu muryango wa Rotary.


Abagize Rotary Club bambara umudari usa ubaranga aho bari hose. Bafite inshingano zo gufashanya aho bahuriye hose ku isi.

Ku isi yose hari Rotary Club zigera ku 34,282 izi zikaba abarotariye barenga miliyoni 1.2.


Ends